wex24news

yongeye kwibasira Kim Kardashian washatse kumusimbuza umukozi

Nyuma y’igihe kinini intambara y’amagambo hagati ya Kanye West na Kim Kardashian isa nk’iyahosheje, ubu uyu muraperi yongeye kuyubura avuga ko uyu wahoze ari umugore we yamusuzuguraga bakibana ndetse ngo yashatse kumusimbuza umukozi w’umuhungu urera abahungu babo.

Kuva umuraperi Kanye West Ye yatandukana na Kim Kardashian wari umugore we mu gihe cy’imyaka 6, bamaze no kubyarana abana 4, ni kenshi aba bombi bakunze guterana amagambo yaba mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko Kanye West yabicishaga mu bihangano bye.

Kanye West abinyujije mu ndirimbo, yavuze ko ubwo yari akiri kumwe na Kim Kardashian yajyaga amusuzugura bikabije.

Mu gitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo, Kanye West yaririmbye uburyo Kim bakibana yajyaga amusuzugura ntamwubahe. Yagize ati: ”Wagerageje kumfata nk’umuntu usanzwe kandi ndi umwami, waransuzuguraga ukagirango nzakomeza kubyihanganira, none aho ugeze hose uvuga ko arinjye wakoze amakosa, ese kuki utavuga amakosa wowe wakoze tukiri kumwe?”

Aya magambo Kanye West ayavuze mu gihe muri Nzeri ya 2023 Kim Kardashian yari yatangaje ko byabaye ngombwa ko mu rugo rwe ahazana umukozi w’umusore bitewe n’abahungu be. Ibi yabinyujije mu kiganiro cy’umuryango wabo ‘The Kardashians’ aho yagize ati: ”Hari ibintu abahungu banjye bakenera ntabasha kubakorera birimo nk’imikino bakunda gukina, nazanye umukozi w’umusore kugira ngo ajye abibafashamo”.