wex24news

 Bazindukiye kwakira umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kamena 2024, birakomereza mu karere ka Nyarugenge kuri Site ya Rugarama i Nyamirambo.

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi baturutse mu karere ka Nyarugenge bazindutse babukereye bagiye kwakira umukandida wabo mu bikorwa byo kwiyamamaza. ingeri z’abantu batandukanye bazindukiye kuri iyi site mu myambaro y’amabara y’umuryango RPF Inkotanyi.

Abanyamuryango ba RPF- Inkotanyi bashima ibyo umukandida wabo yabagejejeho mu iterambere ry’igihugu haba mu bukungu, imibereho myiza, ubuzima, uburezi n’ibikorwa remezo, bakaba biteguye ku mutora kugira ngo akomeze abagezeho ibyiza yabateganyirije muri manda y’imyaka itanu iri imbere.