wex24news

 Imyigaragambyo muri kenya yafashe indi ntera

Abanyakenya biganjemo urubyiruko rw’abakiri bato bazwi nka ‘Gen-Z’ mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Kamena 2024 babyukiye mu myigaragambyo yamagana umushinga wo kuvugurura itegeko rishya rigenga imari, by’umwihariko ingingo yaryo yongera igipimo cy’imisoro.

Iyi myigaragambyo yateguwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga yatangiye tariki ya 18 Kamena, ubwo guverinoma yateganyaga kugeza uyu mushinga mu Nteko Ishinga Amategeko.

Bagaragaje impungenge z’uko uzazamura ikiguzi cy’ubuzima bw’abaturage bahamya ko basanzwe bagowe n’imibereho.

Ikigamijwe ahanini muri uyu mushinga wo kuvugurura itegeko rigenga imari ni ukongera miliyari 2,7 z’amadolari ku mafaranga Kenya yinjiza mu mwaka w’ingengo y’imari.

Abanyakenya bahamya ko uyu mushinga uhabanye n’isezerano Perezida William Ruto yabahaye mu 2022 ubwo yiyamamarizaga umwanya wo kuyobora igihugu. Icyo gihe yari yavuze ko azagabanya imisoro kugira ngo ikiguzi cy’imibereho kimanuke.

Abapolisi ba Kenya boherejwe mu bice bitandukanye, by’umwihariko i Nairobi nko ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko no ku biro by’Umukuru w’Igihugu. Bafite ibikoresho birimo imbunda n’ibikoresho byo gukumira imyigaragambyo birimo ingabo.

Perezida Ruto tariki ya 24 Kamena ubwo yari mu masengesho, yatangaje ko yahaye agaciro imyigaragambyo y’uru rubyiruko, arumenyesha ko yiteguye kuganira na rwo kugira ngo ikibazo cyarwo gihabwe umurongo.