wex24news

‘Kivu Fest’ yakuwe i Rubavu

Ibirori bya Kivu Fest bimenyerewe kubera ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu, bwa mbere bigiye kubera i Kigali muri Onomo Hotel kuva ku wa 29-30 Kamena 2024.

Amakuru yo kwimura ibirori bya ‘Kivu Fest’ agiye hanze nyuma y’iminsi bivugwa ko bishobora gusubizwa mu Karere ka Rubavu bigahuzwa n’igitaramo cya ’Toxxyk Xperience’.

Mu byo abategura Kivu Fest batishimiye mu Karere ka Rubavu ni ukuba bagorwa no kubona ibyangombwa bibemerera gukora, banabibona ugasanga bafungirwaho imiziki bya hato na hato bitandukanye n’ibiri mu mabwiriza.

Ku rundi ruhande ariko, nubwo byamaze kwemezwa ko Kivu Fest izabera mu Mujyi wa Kigali muri Onomo Hote, Kivu Fest yari imaze imyaka itari mike ibera mu Karere ka Rubavu aho yari imaze kubakira izina nk’Iserukiranmuco risusuritsa uyu Mujyi ubwo baherukagayo bikaba byari ku wa 1-3 Nyakanga 2023.