wex24news

MONUSCO irafunga ibiro byayo i Bukavu

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri DR Congo uyu munsi ku wa kabiri zirafunga icyicaro cyazo mu mujyi wa Bukavu, muri gahunda zikomeje yo kuva muri iki gihugu mu byiciro.

Ubwo yari mu ruzinduko i Goma mu mpera z’icyumweru gishize, Bintou Keita ukuriye MONUSCO yagize ati: “Ubu ntitugikorera mu ntara ya Kivu y’Epfo, ariko turacyafite inshingano zo gusohoza muri Kivu ya Ruguru na Ituri”.

Keita n’itsinda ry’abategetsi bwa DR Congo bitezwe mu mujyi wa Bukavu mu gitondo cya none ku wa kabiri mu muhango wo gufunga ibiro bya MONUSCO i Bukavu ubera ku kibuga cy’indege cya Kavumu, nk’uko radio Okapi iterwa inkunga na ONU ibivuga.

Ubu butumwa bw’ingabo za ONU muri DR Congo ni bumwe mu buhenze cyane kandi bumaze igihe kirekire mu mateka, ubu bugizwe n’abasirikare 12,835 kongeraho abakozi b’abasivili n’inzobere, bose hamwe barenga 17,000. Ingengo y’imari yayo mu 2022 yageraga kuri miliyari 1.1$.

Uku gusoza ibikorwa bya MONUSCO kwemejwe mu Ukuboza (12) umwaka ushize n’akanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU nyuma y’igitutu cya leta ya DR Congo.

Byari bikurikiye imyigaragambyo ikomeye y’abaturage basaba ko ingabo za MONUSCO ziva mu gihugu cyabo kuko babona nta musaruro zitanga.

The New Times

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka MONUSCO yafunze ibiro byayo muri Kamanyola, Bunyakiri, Amsar, Baraka, Kavumu mu ntara ya Kivu y’Epfo inshingano zo kurinda abasivile zisubizwa ingabo na polisi bya Congo.