wex24news

Police HC yasoje imikino yo kwishyura iyoboye

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Handball yasoje imikino ya Shampiyona y’igihugu iri ku mwanya wa mbere, nyuma yo gutsinda APR HC ibitego 24-23 mu mukino wabereye mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.

Abakinnyi batatu ba Police HC bigaragaje cyane muri uyu mukino ni uwitwa Kayijamahe Yves uherutse kugurwa mu ikipe ya Gicumbi HT,  Rwamanywa Viateur  na  Kubwimana Emmanuel, bose hamwe batsinze ibitego 17 ubiteranyije.

Biteganyijwe ko imikino ya Kamarampaka izagaragaza ikipe izegukana igikombe  izaba mu matariki 28 na 29 Kamena, hagati y’amakipe ane ya mbere ariyo; Police HC, APR HC, Gicumbi HT na ES Kigoma.