wex24news

umubare w’abimukira uzatumbakira mu Bwongereza

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yagaragaje ko natongera gutorerwa izi nshingano, umubare w’abimukira binjira muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko uzatumbagira.

Mu gihe amatora rusange mu Bwongereza ateganyijwe muri Nyakanga 2024, Sunak yatangarije mu kiganiro mpaka cyateguwe n’ikinyamakuru The Sun ko abimukira bari mu gace ka Calais bategereje intsinzi ya Keir Starmer bazahatana kugira ngo babone kwinjira.

Gahunda yo kohereza aba bimukira ishingiye ku masezerano avuguruye guverinoma z’ibihugu byombi zagiranye mu Ukuboza 2023. Biteganyijwe ko mu gihe cy’imyaka itanu, u Rwanda ruzakira abimukira baturutse mu Bwongereza, kandi rukazafashwa mu kwita ku mibereho yabo.

Sunak yabwiye abari bakurikiye iki kiganiro ko mu gihe akiri Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, abimukira bazoherezwa mu Rwanda, ariko ko Starmer natsinda, abategereje kwinjira mu gihugu cyabo bazinjira, abafunzwe na bo bafungurwe, buzure imihanda.

Biteganyijwe ko abimukira ba mbere bazoherezwa mu Rwanda muri Nyakanga 2024, ariko bishobora kuzashingira ku musaruro uzava mu matora.