wex24news

 yahawe umudali w’ikirenga nyuma yo kubafasha kugera ku mahoro

Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yambitswe umudali w’ikirenga na Perezida Mahamat Déby wa Tchad i N’djamena mu ijoro ryo kuwa mbere, mu kumushimira uruhare yagize mu buhuza hagati ya leta n’abatavuga rumwe na yo bwagejeje ku mahoro.

featured-image

Tshisekedi yashimiwe umuhate mu kunga ubumwe no kuzana amahoro, mu gihe abamunenga bavuga ko ashyize imbere intambara mu burasirazuba bw’igihugu cye.

Yagize uruhare rukomeye mu bwumvikane bwagezweho bwatumye Succès Masra ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi agaruka muri Tchad avuye mu buhungiro. Masra nyuma yagizwe minisitiri w’intebe mu muhate wo kunga ubumwe, umwanya yasimbuweho na Allamaye Halina guhera muri Gicurasi uyu mwaka.

Mu muhango wo guha ishimwe n’icyubahiro Tshisekedi, Perezida Déby yagize ati: “Amasezerano y’i Kinshasa ntabwo yari inyandiko gusa”, yakomeje ashimira uyu mutegetsi wa DR Congo guherekeza Tchad kugeza ku “kugaruka kw’ubutegetsi bugendera ku itegekonshinga”.

Nyuma yo kwakira iryo shimwe, Tshisekedi, Mu ijambo rye yavuze ko ibi byabaye muri Tchad “byambereye isomo ry’ingenzi ku budaheranwa no gukunda igihugu”.

Tchad : Félix Tshisekedi élevé à la Dignité de Grand Croix de l’Ordre National 1

Yongeyeho ati: “Dufatanyije twerekanye ko, iyo Abanyafurika bahagurutse ngo barengere ibitekerezo byabo by’amahoro, ubutabera n’amajyambere, nta kigoye na kimwe batarenga”.

Mu kumushimira kandi kuva none ku wa kabiri hagati mu murwa mukuru N’djamena hari umuhanda ugiye guhindurirwa izina witwe Avenue Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, nk’uko bivugwa n’ibiro bya perezida wa Tchad.