wex24news

yahishuye ibintu bibiri azakora mu kwezi kwa mbere naba Perezida

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere,tariki ya 24 Kamena 2024, Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party, ryakomeje ibikorwa byo kwamamaza Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr Frank Habineza ndetse n’abakandida-Depite 50.

featured-image

Dr Habineza yavuze ko akimara gutorwa,mu kwezi kwa cyenda gusa,azahita azamura umushahara w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi ndetse i Ngoma ahasubize kaminuza yari ihari yafunzwe.

Dr Habineza Frank yasezeranije abaturage ba Ngoma ko natorwa azabagarurira Kaminuza yabo akayigira iya Leta nyuma y’uko iyari ihari yafunzwe.

Yavuze ko kaminuza ya INATEK yari ihari yafunzwe yatumye abiga kaminuza muri aka karere bagorwa no kujya i Nyagatare kandi n’amafaranga yayiturukagaho arimo ay’abanyeshuri bashoraga mu guhaha,kwishyura amazu n’ibindi ahagarara.

Image

Dr Frank Habineza yasezeranyije aba baturage kubazanira ibikorwa by’ubukerarugendo bibinjiriza. Yasezeranyije gukuraho burundu umusoro w’ubutaka.

Ati: “Ndabizeza ko nimungirira icyizere, umusoro w’ubutaka nzawukuraho burundu. Ubutaka ni gakondo twiherewe n’Imana, ntitugomba kubusorera”.

Yababwiye ko azabafasha kubona inganda zitandukanye zitunganya umusaruro wabo mu buhinzi n’ubworozi ndetse anatume na poste de sante zubatswe zikora neza aho kuba baringa.

Image

Yavuze ko umusoro wa TVA uzagabanuka nibura ugere kuri 14% nkuko bimeze muri Kenya.

Yakomeje agira ati: “Dufite amakuru ko abanyarwanda barya rimwe ku munsi,abakoze ibitangaza bakarya kabiri ku munsi.Hari abanywa igikoma bakakirarira.Hari abandi bakubitira abana kuryama babuze icyo babahereza.

Image

Bimwe mu byo bijeje abaturage bo muri Kayonza, ni ukubafasha guhinga batagendeye ku kirere, hagashyirwaho uburyo bwihariye bwo kuhira, abaturage bakajya bahinga umwaka wose.