wex24news

yamaze kugeza ikirego kuri rIB

Bijou Dabijou uri mu bakobwa batigisa imyindagaduro y’akarere, yamaze kurega Yago mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.

 Innocent Nyarwaya, Yago is a Rwandan singer, TV/Radio presenter and YouTuber who specialises in afro-pop, afro-fusion, trap-soul, and dancehall. Courtesy

Mu munsi ishije ni bwo yasakaye amajwi yumvikanisha nk’aya Yago, arimo ibitutsi byinshi n’amagambo nyandagazi yibasira Dabijou.

Murayo majwi aba abwira uyu mukobwa ko natitonda mu bihe bitari ibya kure azasanga ubwambure bwe hanze ndetse ko azongera gukurikiranwa ku byaha byo gucuruza abakobwa barimo abo yanjyanye muri Nigeria.

Yago yashyize hanze indirimbo ‘Si Swing’ aba akinamo n’ikizungerezi kigezweho Dabijou-VIDEO

kur’ ubu, uyu mukobwa yamaze kugeza Yago muri RIB, gusa mu kirego Dabijou yatanze, yatagaje ko yakundanyeho na Yago igihe kingana n’umwaka, baza gutandukana ku mpamvu atatanze.