wex24news

banze kurwana na M23 bakatiwe igifungo cy’imyaka 30

Urukiko rwo mu Burundi rwakatiye igifungo kigera ku myaka 30 abasirikare 272 banze kurwanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Icyemezo cyo kohereza abasirikare b’u Burundi muri RDC cyashingiye ku masezerano ba Perezida b’ibihugu byombi bagiranye muri Kanama 2023, yari afite agaciro ka miliyari eshanu z’amadolari.

Aba basirikare boherejwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Muri teritwari ya Masisi, M23 yahiciye abasirikare b’Abarundi benshi, abandi ibafata mpiri kuva mu Ugushyingo 2023 kugeza muri Gicurasi 2024.

Nyuma yo kurushwa imbaraga na M23 guhera mu Ugushyingo 2023 ubwo abasirikare b’u Burundi bagabaga igitero ku birindiro by’uyu mutwe muri Kitshanga, bamwe muri bo batangiye kwanga gusubira ku rugamba, basobanura ko batazi icyo barwanira. Hari n’abinubiye kwambikwa impuzankano y’igisirikare cya RDC no kudahabwa ibikoresho bikwiye.

Mu rubanza rwatangiye muri Gicurasi 2024, aba basirikare bashinjwe kutubahiriza amategeko y’Umukuru w’Igihugu, kwigumura no kugambanira igihugu. Nta n’umwe wari ufite umunyamategeko umwunganira.

Uru rukiko rwafashe icyemezo cyo kugira abere babiri muri bo, abandi rubakatira igifungo cy’imyaka 30, igifungo cy’imyaka 25, abandi bakatirwa imyaka 20. Bose uko ari 272, baciwe ihazabu y’amadolari ya Amerika.

Nyuma yo gukatirwa, bagaragaje ko barengana, bateguza ko bateganya kujuririra icyemezo cy’urukiko.