wex24news

guhindura izina ry’Ikipe y’Igihugu rikaba ’Intare’

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko kugeza ubu nta gahunda ihari yo guhindura izina ry’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, rikaba ’Intare’, nyuma y’uko bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda babitanzemo icyifuzo.

Izina ry’Amavubi ryitwa Ikipe y’Igihugu ryagiye rikurura impaka mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda aho bamwe bakunze kuvuga ko ritajyanye n’igihe.

Icyakora Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Zephanie Niyonkuru, yatangarije ko kugera ubu nta gahunda bafite yo guhindura izina ry’Amavubi ahubwo byaba byiza na yo agize ubukana.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, batubwiye ko guhindura iri zina byaganirwaho n’inzego bireba.

Izina ry’Amavubi ryahawe Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru mu 1974 aho ryatoranyijwe kubera ko ivubi ari agasimba kagenda kakadwinga, kagaruka kakadwinga.