wex24news

Hadutse Icyorezo cya Cholera gikomeje kwica benshi

Mu gihugu cya Nigeria hakomeje kugaragara umubare munini w’abicwa n’indwara ya Cholera, kuva mu byumweru bibiri bishize habarurwa abanduye basaga 579 mu gihe 29 bamaze gupfa bishwe n’iki cyorezo.

colera-1

Komiseri ushinzwe ubuzima mu mujyi wa Lagos, Prof. Akin Abayomi yabwiye itangazamakuru ko hari abantu benshi bishwe na Cholera ariko bikaba birimo guterwa n’uko bari kugezwa mu bitaro batinze, cyangwa se bakazanwa bamaze gupfa.

Prof. Akin Abayomi, yahishuye ko ubwandu bwinshi ahanini buri kugaragara mu bice biri hafi ya Eti-Osa, Ikorodu, Kosofe ndetse no ku kirwa cya Lagos.

Iyi ndwara ya Cholera iri mu zica vuba cyane iyo itavuwe hakiri kare. Umuntu wagaragaje ibimenyetso byo gutakaza amazi menshi mu mubiri biturutse ku mpiswi, aba akeneye ubutabazi bw’ibanze aho ahabwa imiti ituma adakomeza kuremba.