wex24news

 hagiye kubakwa uruganda rukora amashanyarazi mu bishingwe

Mu Karere ka Musanze hagiye kubakwa uruganda rwitezweho kubyaza ibishingwe umuriro w’amashanyarazi wa Megawatts 15, zizajya ziva mu bishingwe bingana na toni 400 ku munsi.

Igishushanyo mbonera kigaragaza imiterere y'urwo ruganda

Ni umushinga wa Kampani yitwa Kavumu Waste Power Plant Ltd, aho wamaze gukorerwa inyigo, ukaba uri mu nzira zo gushyirwa mu bikorwa, mu rwego rwo kubyaza umusaruro ibishingwe byo mu Turere dutandukanye tw’Igihugu by’umwihariko mu mijyi.

Urwo ruganda rugiye kubakwa mu Mujyi wa Musanze, rwitezweho gutanga imirimo ku baturage 500 bahoraho, nk’uko Mburano Paulin, Umuyobozi w’iyo Kampani yabitangaje.

Mburano Paulin, Umuyobozi wa Kavumu Waste Power Plant Ltd (wambaye ishati y'umukara) avuga ko uru ruganda ruzagira uruhare mu kongera amashanyarazi Igihugu gikeneye

Yagize ati “Ni kampani yo kubyaza ibishingwe amashanyarazi, aho ruzatanga Megawatts 15 zivuye mu bishingwe bingana na toni 400 ku munsi, ibyo bishingwe bizava mu gihugu hose. Uwo mushinga ni igisubizo ku bidukikije kuko ibishingwe byo mu mijyi itandukanye tuzagenda tubizana hano i Musanze, tubibyaze amashanyarazi”.

Impamvu ngo bahisemo kuzana urwo ruganda mu Karere ka Musanze, ni uko ngo ari ahantu hari santere y’amashanyarazi ya Kigali, Musanze na Rubavu ahaboneka umuyoboro mugari urwo ruganda ruzifashisha.

Ikindi kizafasha ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga, ni umugezi witwa Mpenge ugira amazi ahoraho aho isoko yayo ituruka mu Birunga. 

Uwo mushinga kandi ngo uje kunganira ibikorwa remezo Igihugu kimaze kugeraho, nk’uko Mburano Paulin yakomeje abisobanura, ati “Uyu mushinga uje kuzuza ibyo Umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi yasezeranyije Abanyarwanda, birimo kongera umuriro w’amashanyarazi ku baturage bose, kubungabunga ibidukikije no kugeza imibereho myiza ku baturage”.

Image

Urwo ruganda rugiye kubakwa mu Rwanda rubyaza ibishinjwe amashanyarazi, ruzaba ari urwa kabiri nyuma y’urwubatse muri Ethiopia, aho ruzaba rukoresha ikoranabuhanga ryihariye mu kuyungurura ibishingwe hifashishijwe amazi, bigatanga umuriro.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, yagize ati “Ni umushinga uzadufasha mu gukemura byinshi, kongera umuriro w’amashanyarazi mu mujyi wacu, gutanga akazi ku baturage bacu.”

Urwo ruganda ruje rusanga ingomero z’amashanyarazi mu Karere ka Musanze, zirimo urwa Ntaruka, Mukungwa I na Mukungwa II, Janja n’izindi, biteganyijwe ko uru ruganda ruzarangira kubakwa mu mpera za 2026 kuri Miliyoni 73 z’Amadolari ya Amerika.