wex24news

Ibyamamare byo muri Kenya byinjiye mu myigaragambyo

Abahanzi bo muri Kenya barimo, Bien Aime, Otile Brown, Bahati , Khaligraph Jones, n’abandi ni bamwe mu bari kwigaragambya bamagana Itegeko rishya rigenga imari, by’umwihariko ingingo yaryo yongera igipimo cy’imisoro.

Iyi myigaragambyo ikomeje gufata intera. uru rubyiruko rwatwitse igice cy’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ndetse bangiza na bimwe mu bikoresho biri muri iyi nyubako.

Umuhanzi Otile Brown yasabye ko habaho guhagarika kwicwa ku rubyiruko rukomeje kwigaragambiriza uburenganzira bwarwo, Willy Paul nawe yagaragarye ayoboye igikundi cy’abigaragambya.

Iyi myigaragambyo yateguwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga yatangiye tariki ya 18 Kamena, ubwo guverinoma yateganyaga kugeza uyu mushinga mu Nteko Ishinga Amategeko abaturage babyamaganiye kure bavuga ko ibi byazamura ikiguzi cy’ubuzima bwabo kandi basanzwe bagowe n’imibereho.