wex24news

igiterane cyo gucoca ibibazo by’ingutu byugarije umuryango Nyarwanda

Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, EAR, muri Paruwasi Remera ryateguye igiterane cy’Umuryango kigamije kuganira no guha icyerekezo ibibazo biboneka mu ngo zitandukanye.

Buri munsi abayobozi b’igihugu, ab’amadini n’ab’imiryango itegamiye kuri Leta bagaragaza ikibazo cy’abashakanye batandukana nk’igiteye inkeke kuri sosiyete ndetse gishyira ahazaza h’umuryango Nyarwanda n’ah’igihugu mu kaga.

Mu gushaka umuti w’iki kibazo no gutanga umusanzu waryo, Itorero Angilikani ryateguye igiterane ryo kukiganiraho byihariye.

 Pasiteri Mukuru wa EAR Remera, Rev Emmanuel Karegyesa. Abavugabutumwa bagitumiwemo barimo Rev. Amooti Nathan Rusengo, Pasiteri Christine Gatabazi na Pasiteri Désiré Habyarimana.

Muri iki cyumweru, abakirisitu bazahabwa inyigisho zifasha buri muntu wese mu rugo yaba umugabo, umugore, umwana, umubyeyi n’umukozi uko agomba guhagarara mu nshingano ze, ntabangamire mugenzi we, ahubwo akamubanira neza.

Iyo ibibazo byo mu miryango bitakemuwe, birakura bikabyara na gatanya na zo ziyongera ubutitsa. Mu mwaka wa 2022/23, inkiko z’u Rwanda zemeje gatanya za burundu 3075 ku bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.