wex24news

Urukiko rwanze kurekura by’agateganyo abashatse guhirika ku butegetsi Tshisekedi

Urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa rwanze kurekura by’agateganyo abakurikiranyweho icyaha cyo “gushaka guhirika ubutegetsi”, kubera gutinya ko bahunga ubutabera cyangwa bagasibanganya ibimenyetso.

featured-image

Ku wa kabiri tariki ya 25 Kamena,nibwo uru rukiko rwanze ko abashatse gukura Perezida Tshisekedi barekurwa kuko nanone babuze ibimenyetso byerekana ko bakorewe iyicarubozo n’iby’uburwayi.

Uru rukiko rero rwashimangiye urubanza rwaciriwe mbere abakekwaho kuba barateguye umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi,rwabereye muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, i Kinshasa, uru rukiko rwa gisirikare rero rwafashe icyemezo cyo gukomeza urubanza, rwanga inzitizi zose zatanzwe n’ubwunganizi bw’abaregwa.

Rwashimangiye kandi ko rufite ubushobozi bwo guca imanza z’abasivili bitwaje intwaro zica mu buryo butemewe n’amategeko kandi bakurikiranyweho by’umwihariko iterabwoba, gutera no gushaka kwica, ibyaha ubutabera bwa gisirikare bufitiye ububasha, hakurikijwe amategeko agenga ubutabera bwa gisirikare.