wex24news

Will Smith azataramira abazitabira BET

Will Smith uherutse kurwanira mu itangwa ry’ibihembo bya Oscars 2022 akubita urushyi Chris Rock, ubu yashyizwe mu bazasusurutsa abazitabira itangwa ry’ibihembo bya BET bizatanga ku wa 30 Kamena 2023.

will smith

Uyu mugabo aje yiyongera ku bandi bahanzi barimo, Tyla, Victoria Monét, Ice Spice, Lauryn Hill, YG Marley, GloRilla, Latto, Muni Long, n’abandi.

Ibi birori bizabera i Los Angeles, bikazayoborwa n’umukinnyi wa filime Taraji P. Henson, mu gihe umuhanzi Usher ategereje guhabwa igihembo cya “Lifetime Achievement”.