wex24news

yamaganye urugomo rw’abapolisi bari gukumira imyigaragambyo

Umunyapolitiki Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya yamaganye urugomo rw’abapolisi bari gukumira imyigaragambyo, asaba ko abarugizemo uruhare bose batabwa muri yombi.

Abapolisi boherejwe gukumira iyi myigaragambyo barushijwe imbaraga n’abigaragambya, batangira kubarasa no kubakubita. Hitabajwe kandi abasirikare baturutse mu bigo birimo Kahawa na Lang’ata.

Ishami rya Kenya ry’Umuryango Amnesty International uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ryatangaje ko hari abantu batanu bishwe barashwe, abandi barakomereka.

Odinga yatangaje ko uyu mushinga w’itegeko watumye abaturage bigaragambya udakwiye kuba impamvu yo kwamburwa ubuzima, ahubwo ko Guverinoma ya Kenya ikwiye guca bugufi, ikaganira na bo ndetse impande zombi zigashakira umuti iki kibazo.

Odinga yatangaje ko atazemera ko Abanyakenya bakomeze kugirirwa nabi no kwicwa, ati “Polisi igomba guhagarika kwica kurasa abaturage b’inzirakarengane, b’abanyamahoro kandi bigaragambya badafite intwaro, basaba Leta kubashakira ahazaza heza.”

Uyu munyapolitiki yibukije ko ku butegetsi bwa Uhuru Kenyatta, Abanyakenya bigaragambije, basaba Leta kugabanya umusoro ku bikomoka kuri peteroli, yemera kuwugeza ku 8%, uvuye kuri 16%. Yagaragaje ko yinubira ko abashyigikiye Perezida William Ruto bashaka gusubizaho 16%.

...

Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya yaraye atangaje ko abaturage bafite uburenganzira bwo kwigaragambya nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga kandi ko ubuyobozi bw’igihugu bufite inshingano zo kubatega amatwi.

UN Secretary General António Guterres

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye ubuyobozi bwa Kenya guhagarika guhohotera abigaragambya, na bo abasaba kwigaragambya mu mahoro.

Image

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, na we yasabye abigaragambya n’abapolisi kwirinda ibikorwa by’urugomo, asaba ko habaho ibiganiro bigamije gukemura iki kibazo.