wex24news

yasezeye ku bapolisi 400 bitegura kujya muri Haiti

Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yaganiriye n’itsinda rya mbere ry’abapolisi bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Haiti muri iki cyumweru, abifuriza amahirwe mu kazi bazakora.

 Perezida Ruto yibukije aba bapolisi akamaro k’ubutumwa bitegura kujyamo, abamenyesha ko bwihutirwa, bigendanye n’uko igice kinini cy’umurwa mukuru wa Haiti, Port-au Prince kigenzurwa n’amabandi yitwaje intwaro.

Umuvugizi w’ibiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga, Matthew Miller, yatangaje ko igihugu cyabo cyizeye ko Haiti izabona umutekano, bigizwemo uruhare n’abapolisi ba Kenya.

Matthew yavuze aya magambo mu gihe Amerika yiyemeje gushyigikira mu bushobozi abapolisi ba Kenya n’abandi bazoherezwa muri Haiti.

Inzobere y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu yashinzwe gukurikirana ibibazo byo muri Haiti, William O’Neill, muri Werurwe 2024 yatangaje ko hakenewe abapolisi 5000 bo gufasha iki gihugu kugarura amahoro n’umutekano.

Perezida Ruto we yemeye gutanga umusanzu w’abapolisi 1000 muri ubu butumwa bw’amahoro buzayoborwa na Kenya, Benin yemera koherezayo abasirikare 2000.

vhy3quvl