wex24news

yijeje abaturage ko nibamutora azateza imbere ubukerarugendo

Umukandida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr Frank Habineza, yijeje abaturage ba Kirehe ko nibaramuka bamutoye azateza imbere ubukerarugendo cyane cyane ubushingiye ku migongo ikunda kugaragara muri aka Karere.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024 ubwo Ishyaka rya Green Party ryakomezaga ibikorwa byo kumwamamaza,  Dr Frank Habineza yabwiye abaturage ba Kirehe ko yifuza ko bamugirira icyizere nawe agateza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco harimo imigongo, udusozi twiza turi muri aka Karere ndetse n’amabuye ahari kuburyo ba mukerarugendo basura ibi bikorwa biyongera cyane.

Yagize ati “Imigongo twayongerera agaciro tugashyiraho uburyo bufatika bwo kuyiteza imbere hano kuri kaburimbo ku buryo buri wese byamworohera kuhaza, abakerarugendo bakahaza. Si n’imigongo gusa nabonye no ku Rusumo hari udusozi twiza cyane dushobora gutunganywa hakatuzanira amafaranga.”

Yasabye abaturage ba Kirehe kumugirira icyizere bakamutora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ubundi akabafasha mu iterambere harimo kubazanira amazi meza, gushakira akazi abashomeri n’ibindi byinshi.

Umwe mu baturge bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kw’Ishyaka rya Green Party yavuze ko yishimiye imigabo n’imigambi y’iri shyaka irimo kubagezaho amazi meza.

Mu bindi ishyaka Green Party ryiyemeje gukora harimo kugabanya umusoro ku nyongeragaciro TVA ukava kuri 18% ukagezwa kuri 14%, hari kandi gukuraho gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe inzego z’ubutabera zitari zabona ibimenyetso bifatika n’ibindi byinshi.