wex24news

abantu bane bwahitanywe n’Impanuka abandi barakomereka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024 mu karere ka Huye, habereye impanuka y’imodoka ya Bus Yutong ya Sositeye itwara abagenzi ya Horizon abantu bane bahita bapfa abandi batatu barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface yatangarije ko imodoka yari yerekeje Huye ahari kubera igikorwa cyo kwamamaza yataye umuhanda igonga abanyamaguru ibasanze mu kayira kabagenewe.

Ati “Ntituramenya icyateye iyi mpanuka kuko turacyakora iperereza, kugira ngo hamenyekane impamvu uyu mushoferi yatumye atubahiriza kugenda neza uko bikwiye mu muhanda”.

Iyi mpanuka ikimara kuba umushoferi yahise atoroka ubu inzego z’umutekano zikaba zikiri ku mushakisha.

ACP Rutikanga yongeye kwibutsa abantu bose n’abatwara ibinyabizi ko muri ibi bihe byo kwamamaza abakandida bakwiye kujya bagenda mu muhanda neza bubahiriza amategeko y’umuhanda.

Polisi yihanganishije imiryango y’ababuze ababo muri iyi mpanuka kandi yifuriza gukira vuba abayikomerekeyemo.