wex24news

abarimu n’umunyeshuri bo muri Kaminuza ya UTB batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abarimu babiri n’umunyeshuri umwe bo muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubukungu, aho bakurikiranweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke n’icyaha cyo kuba icyitso mu ikorwa ry’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Abatawe muri yombi ni abarimo, Mushobora Nizeyimana Sylvain w’imyaka 50 y’amavuko na Munderere Theoneste nawe w’imyaka 50 y’amavuko, n’umunyeshuri, Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Bonfils w’imyaka 27 y’amavuko.

Aba barimu bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Gisenyi disiye yabo ikaba taroherejwe mu Bushinjacyaha.