wex24news

abofisiye baburijemo coup d’état bagenewe imidali

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yageneye abofisiye bakuru babiri imidali y’inyenyeri za ‘bronze’, abashimira ko bagize uruhare rukomeye mu kuburizamo igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyageragejwe tariki ya 19 Gicurasi 2024.

Itangazo ryatambutse kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 26 Kamena 2024 rivuga ko abagenewe imidali ari Colonel Muteteke Jim na Lieutenant Colonel Tshaka Kalambayi Dédé.

Iteka rya Perezida Tshisekedi ryasobanuye ko Col Muteteke na Lt Col Tshaka bagize ubutwari ubwo abitwaje intwaro bari bayobowe na Christian Malanga bateraga ingoro y’Umukuru w’Igihugu, bagaragaza urukundo bafitiye RDC.