wex24news

akomeje kubaka amateka kuri Spotify

Umuhanzi w’Umunya-Canada Abel Makkonen Tesfaye, wamamaye nka The Weeknd, niwe muhanzi uyoboye abandi mu kumvwa cyane ku rubuga rwa Spotify. 

Uyu muhanzi kuri ubu afite abamwumva bahoraho buri kwezi barenga miliyoni 100.

Igitangaje kuri uyu musore ni uko amaze myaka ibiri yose nta album ashyira hanze. Uyu musore aheruka gushyira hanze album mu 2022 ubwo yashyiraga hanze iyitwa Dawn FM.