wex24news

bahuriye mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame

Abanyamuryango b’Umuryango FPR-Inkotanyi baba mu gihugu cya Finland bahuriye mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, n’abakandida ku mwanya w’Abadepite.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 26 Kamena 2024, Kibera mu Mujyi wa Helsinki ku kibuga cy’umupira w’amaguru kiri ahitwa Pirkkolan metsätie 6.

Biteganyijwe ko ku wa 14 Nyakanga 2024 ari bwo hazaba amatora ku Banyarwanda baba mu mahanga naho ku wa 15 Nyakanga 2024 hakaba amatora imbere mu gihugu.

Ku wa 16 Nyakanga 2024, hateganyijwe amatora y’Abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafi¬te ubumuga.

Biteganyijwe ko bitarenze ku wa 20 Nyakanga 2024, hazatangazwa by’agateganyo ibyavuye mu matora mu gihe bitarenze 27 Nyakanga hagomba kuba hatangajwe burundu ibyavuye mu matora.