wex24news

Hailey Bieber arenda kwibaruka

Hailey Bieber, umugore wa Justin Bieber akomeje kugaragaza ko aryohewe no gutwita, Mu mafoto ye mashya yagiye hanze.

Mu kwezi gushize nibwo byamenyakanye ko Hailey Bieber atwite umwana we wa mbere na Justin Bieber, Aba bombi nibo bitangarije ko bagiye kwibaruka imfura yabo.

Hailey usanzwe yerekana imideli, yatangiye kubana na Justin Bieber mu 2018, nyuma y’uko uyu muhanzi yari amaze igihe anyura mu bihe byaranzwe no gukoresha ibiyobyabwenge.