wex24news

Yavuga imyato Perezida Kagame

Umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Mpayimana Philippe, yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru ageze i Musanze avuga imyato Paul Kagame Umukandida bahatanye watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Mu bikorwa yakubiye mu ngingo 50 azitaho zirimo iz’ubukungu, ubutabera ububanyi n’amahanga n’ibindi, byasozwaga no guha rugari abari baje kumwakira bagatanga ibitekerezo ndetse bakabaza n’ibibazo.

Ikibazo cyagarutsweho cyane ni icyabazaga igishya azanye abona cyananiye Umukandika Paul Kagame.

Umukandida Mpayimana yasubije agira ati “Ntabwo niyamamarije gukosora ibikosamye, ahubwo ibyo bigomba gukosorwa nibyo nashingiyeho ntegura imigambi noneho niyamamariza guteza igihugu cyacu indi ntambwe nziza.”

“Bivuze ko intambwe iriho nyishyigikiye, ndayizi, ndayikunda nanjye ndanayishima. Twese turi Abanyarwanda, mujye munibuka y’uko uretse natwe Abanyarwanda no mu mahanga mu bihugu bemera Abanyarwanda babinyujije ku Muyobozi w’u Rwanda ufite ibyo yagezeho n’abazungu nziko bajya baza bakamwiyambaza bati dufite ibibazo dufashe akabikemura, afite rero ibigwi byinshi tudashobora gushingiraho tuvuga ko tutahatana nabyo ngo turamushakamo ibyo dukosora ngo turamushakamo iki?”

Yakomeje agira ati “Ikintu cyonyine gituma niyamamaza ni uko hari igihe Abanyarwanda tuzagira ubushake bwo gutora undi muyobozi wabateza indi ntambwe bishingiye ku bindi bifuza gukora mu bundi buryo kandi nabyo bikaba byiza nk’ibyambere cyangwa bikanabirusha. Icyo nicyo gituma mpora mvuga nti nibyiza ko Abanyarwanda tubigeraho.”