wex24news

amashuri yategetswe gutangira kwigisha Bibiliya byihutirwa

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburezi muri Leta ya Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ryan Walters, yategetse ko amashuri yose yo muri iyo Leta atangira kwigisha amasomo ya Bibiliya nk’itegeko ntakuka.

Ryan Walters in Warner Okla.

Iri tegeko rireba amashuri yose ya Leta, aho abanyeshuri bari hagati y’imyaka 11 na 18 bazajya bigishwa amasomo ya Bibiliya.

Ni nyuma y’icyumweru Guverineri wa Leta ya Louisiana ashyize umukono ku itegeko risaba amashuri yose kugeza kuri za kaminuza, kumanika amategeko icumi y’Imana ahagaragara.

Mu itangazo yasohoye ku wa Kane, Walters yavuze ko Bibiliya ari “Igitabo cy’ingenzi kibumbatiye amateka ndetse n’umuco cyizewe.”

Ni tangazo ryavugishije benshi mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ndetse n’amatsinda aharanira ko Leta yakwitandukanya n’amadini.

Walters yigeze kuvuga ko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri kuba igihugu gipagannye, biri gutuma igihugu kigwiza abatemera Imana, bikigizayo imyizerere mizima mu bantu.