wex24news

babwiwe ko bazaburana muri 2027 batakambiye Perezida w’urukiko

Abagabo bakekwaho kwica umwana witwa Kalinda Loîc Ntwali w’i Nyanza, bamaze igihe babwiwe ko bazaburana mu mwakwa wa 2027 batakambiye Perezida w’urukiko.

Bose bafunzwe mu mwaka wa 2023 bakatirwa gufungwa iminsi 30 by’agateganyo, ubwo bari bategereje kuburana mu mizi bamenyeshejwe ko bazaburana mu mwaka wa 2027. Icyo gihe umuryango wa Nyakwigendera wavugaga ko ubutabera buri gukora akazi kabwo neza, ariko imiryango ifite ababo bafunzwe bavuga ko batari guhabwa ubutabera uko bikwiye.

Abafunzwe bandikiye Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Huye basaba italiki ya bugufi yo kuburanishwa, bavuze ko nta rindi perereza rigikorwa ku byaha baregwa, kuko uwabashinje yabikoze, kandi nta kindi kimenyetso cyagaragajwe kuva bafatwa bagafungwa.

Abaregwa bose batawe muri yombi kuko hari umutangabuhamya wavuze ko umwe mu baregwa yari n’umukunzi we yumvise bacura umugambi wo kwica nyakwigendera Loîc, maze atanga amakuru kuri RIB bata muri yombi bariya bose.

Impamvu yo kumwica bikekwa koumwe muribo ngo yari afitanye amakimbirane n’iwabo wa nyakwigendera ashingiye ku kwimana inzira hagati yabo.

Nyakwigendera Loîc Ntwali yapfuye mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2023 yasanzwe iwabo wenyine amanitse mu mugozi yapfuye.