wex24news

bahuriye mu biganiro mpaka zibanziriza amatora

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, na Donald Trump yasimbuye ku butegetsi, bahuriye mu kiganiro mpaka kibanziriza amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ugushyingo 2024, buri wese agaragaza impamvu yo gushyigikirwa n’abaturage.

Former President Donald Trump, left, and President Joe Biden take part in the CNN presidential debate on Thursday, June 27.

Biden winjiye mbere mu cyumba cy’ikiganiro, yavuze ko ubwo yajyaga ku butegetsi mu 2021, yasanze Trump yarahungabanyije ubukungu bwa Amerika.

Trump yasubije ko mu gihe yari ku butegetsi, Amerika yibasiwe cyane n’icyorezo cya Covid-19 ariko ko muri iki gihe, ubukungu bw’igihugu cyabo bwongeye kuzanzamuka, nyuma yo gushoramo amafaranga menshi.

Biden, at 81, is the oldest president to ever hold office. He would be 86 at the end of a second term.

Biden yateguje ko niyongera gutorwa, azazamura imisoro abatunze za miliyari bazajya batanga kugira ngo imufashe guteza imbere gahunda z’ubuvuzi buhabwa abana ndetse n’abaturafe muri rusange.

Trump yanenze politiki ya Biden yo guha ikaza abimukira bose barimo n’abadafite ibyangombwa, agaragaza ko bazahungabanya imibereho y’Abanyamerika.

Yakomeje ati “Hari abagore bato benshi bishwe n’aba bantu yemerera kwambuka umupaka. Aba bicanyi bari kuza mu gihugu cyacu, bagasambanya abagore bacu, bakanabica. Bari kuba muri hoteli zihenze muri New York City n’ahandi hantu.”

Trump makes a point early in the debate. Trump launched his bid to reclaim the White House in November 2022, aiming to become only the second commander in chief to win two nonconsecutive terms.

Trump kandi yanenze uburyo Biden yakuye ingabo za Amerika muri Afghanistan, agaragaza ko bwahaye rugari u Burusiya, bujya gushoza intambara muri Ukraine, Yavuze ko iyo aba ari ku butegetsi, iyi ntambara yatangiye muri Gashyantare 2022 itari kubaho.

Biden watches Trump during the debate's first hour.

Biden yasubije Trump ko byagenda kose, Perezida Vladimir Putin ari umugizi wa nabi, kandi ko icyo agamije ari ugufata Ukraine n’ibindi bihugu, kuri Israel, Biden yibukije Trump ko aherutse kugaragaza uburyo intambara y’iki gihugu n’umutwe wa Hamas yahagarara kandi ngo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yarabwemeye.

Trump responds to a question.

Trump yasubije Biden ko ahubwo Netanyahu ari we ushaka gukomeza intambara kuri Hamas, icyakoze ahamya ko Minisitiri w’Intebe wa Israel akwiye kwemererwa gukomeza kotsa igitutu uyu mutwe.

Biden yagaragaje ko Trump ari ikibazo kuri demokarasi ya Amerika, abishingiye ku myigaragambyo abashyigikiye Trump bakoreye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko muri Mutarama 2021, bamagana ibyavuye mu matora.

Trump yavuze ko Biden akwiye gukurikiranwaho icyaha gikomeye mu gihe yazava ku butegetsi. Undi yasubije ko adashobora gukandamiza abo bahanganye muri politiki, yifashishishije inzego z’igihugu.