wex24news

Burundi:yakatiwe gufungwa burundu 

General Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Burundi, yatsinzwe mu rubanza bujurire,akatirwa gufungwa ubuzima bwose.

featured-image

Mu mwaka ushize wa 2023, yahamwe n’ibyaha 7 birimo kugerageza kwica umukuru w’igihugu, guhirika inzego zatowe n’abaturage, guhungabanya ubukungu bw’igihugu, kurya ruswa no kwigwizaho inyungu akoresheje ububasha bwe.

Bunyoni n’abo bari kumwe 6 muri urwo rubanza mu ntangiriro, bose baburanye bahakana ibyaha baregwa bavuga ko nta byemezo umushinjacyaha yerekanye bigaragaza uko bakoze ibyo byaha.

Hemejwe kandi igihano cyo gufungwa imyaka 15 ku bandi batatu bari kumwe ari bo: Desire Uwamahoro wari umuyobozi mu gipolisi, Samuel Destin Bapfumukeko wakoraga mu iperereza hamwe na Come Niyonsaba wari umwubatsi w’amazu ya Bunyoni.

Didace Igiraneza, umwe mu bashoferi ba Bunyoni, ni we wenyine wagizwe umwere, abandi 2 bakatiwe gufungwa imyaka itatu buri umwe, abo ni Melchiade Uwimana wari umukuru w’agace ka Mubone na Isaac Banigwaninzigo wari umushoferi wa Bunyoni.Bo ntabwo bajuriye.