wex24news

hari gukorwa ibishoboka ngo Tshisekedi na Kagame bahure

Perezida João Lourenço wa Angola yatangaje ko hari ibiganiro birimo kuba kugira ngo “vuba cyane” habeho guhura hagati ya Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi kugira ngo haboneke amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo.

featured-image

Lourenço yabibwiye abanyamakuru ku wa kane mu ruzinduko arimo muri Côte d’Ivoire, aho yavuze ko “bizwi neza ko nta gisubizo cya gisirikare kizaboneka”.

yagize ati  “Turimo kuganira, ku rwego rwa ba minisitiri, kugira ngo vuba cyane dushobore guhuza abo bakuru b’ibihugu bombi ba RDC n’u Rwanda, ngo baganire imbonankubone ku cyifuzo gikuru cyo kugera ku mahoro”.

Perezida Lourenço wagenwe n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika nk’umuhuza muri iki kibazo, akomeje umuhate wo kugerageza guhuza aba baperezida bombi.

Mu kiganiro na France24 mu cyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yemeje ko yiteguye guhura na mugenzi we Tshisekedi, ko ahubwo ari we Tshisekedi ushyiraho ibyo asaba ngo bahure.