wex24news

niwe mukinnyi wa mbere ugiye gukinana n’umwana we muri NBA

Umunyabigwi mu mukino wa Basketball,Lebron James,azakinana n’umuhungu we,Bronny James mu mwaka w’imikino utaha nyuma y’uko uyu mwana atoranyijwe mu bakinnyi bashya ikipe ya Lakers izakoresha.

featured-image

Uyu mwana w’imyaka 19, yari yirengagijwe n’amakipe yo muri NBA,ariko Los Angeles Lakers ya se yamufashe ari ku mwanya wa 55, kugira ngo akinane n’umuhungu we, LeBron yiyemeje gukina umwaka wa 21 muri NBA, none birangiye inzozi ze azigezeho.

Bronny James arasabwa gukora cyane kugira ngo abone umwanya muri Lakers nkuko yabigenje mu mashuri yisumbuye ari naho yakuye amahirwe yo gutoranwa mu bakiri bato bakwinjira muri NBA.

Uyu mwana yagize ikibazo cy’umutima mu mwaka ushize bitera benshi ubwoba ariko yarakomeje arahatana bituma aza muri Draft nubwo yafashwe mu cyiciro cya kabiri.

Lebron James n’umuhungu we Bronny nibakinana bazaba bakoze amateka atarakorwa n’undi wese aho umubyeyi akinana n’umwana we muri NBA.