wex24news

 yahuye na Papa Francis

Amashimwe ni yose kuri Dady de Maximo Mwicira-Mitali wahuye n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis ndetse akamumurikira igitabo yise ‘Rwanda, un deuil impossible-Effacement et traces’ kivuga ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dady de Maximo yahuriye na Papa Francis ku rusengero rwitiriwe Mutagatifu Petero, Uretse iki gitabo cye cyasohotse mu 2021, Dady de Maximo yanaboneyeho kumushyikiriza ibitabo bibiri byo mu mashyirahamwe abiri ashyigikira abimukira, impunzi n’abantu batishoboye, abarizwamo nk’umwe mu bagize Inama Njyanama y’Ubuyobozi.

Mu minsi ishize nibwo Dady de Maximo Mwicira-Mitali yafunguye inzu y’ubwanditsi bw’ibitabo “Editions Dady de Maximo-Akagozi ka bugingo kabuza u Rwanda gucika”, izajya ifasha abafite impano yo kwandika ibitabo ndetse bakanabafasha kubimurika.