wex24news

 yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwijandika mu bikorwa by’ubupfumu, bugambiriye kugirira nabi Perezida

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije w’Ibirwa bya Maldives witwa Fathimath Shamnaz Ali Saleem yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwijandika mu bikorwa by’ubupfumu agambiriye “kugirira nabi Perezida w’iki gihugu, Mohamed Muizzu.”

Free Malaysia Today

Polisi ya Male, Umurwa Mukuru w’iki gihugu, yavuze ko Shamnaz Ali Saleem yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize, ari kumwe n’abandi bantu babiri bafatanyije muri uwo mugambi.

Icyakora polisi ntiyeruye neza ko bakurikiranyweho “Ubupfumu bugambiriye kugirira nabi Perezida Muizzu” nk’uko bikomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye.

Mu mategeko y’Ibirwa bya Maldives ntabwo ubupfumu ari icyaha nshinjabyaha ariko ubufatiwemo afungwa amezi atandatu agenwa n’amategeko akaze ya Sharia, cyane ko iki gihugu gifite umubare munini w’Abayisilamu.

Muri iki gihugu abaturage bagikora iyo migenzo mu guha umugisha inshuti no kuvuma abanzi.