Davido yahishuye inzozi za se, Deji Adeleke wamubwiye ko yabonye iyerekwa rimubwira ko umuhungu we azareka gukora umuziki usanzwe, akihebera uwo kuramya no guhimbaza Imana.
Davido yagize ati “Data yarambwiye ngo David nagize iyerekwa rimbwira ko uzarangiza urugendo rwawe mu muziki uri umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”
Iri banga Davido yarivugiye mu bukwe bwe na Chioma ndetse benshi mu babwitabiriye basamiye hejuru iki cyifuzo bagaragaza ko bifuza ko cyashyirwa mu ngiro bati “Amen”