Mu rukerera rw’ijoro ryakeye nibwo muri Amerika hatanzwe ibihembo ngaruka mwaka bya ‘BET Awards’ byari bihataniyemo abahanzi mpuzamahanga bakomeye, aho bamwe babashize gutahana ibihembo naho abandi bagataha amara masa.
Ibi bihembo byatangiwe i Los Angeles biyobowe n’icyamamarekazi muri Sinema, Taraji P.Henson, wagendaga afatanya n’abandi mu gushyikiriza ibihembo abahanzi batowe ku majwi menshi.
Ibi birori byanyuraga kuri televiziyo mpuzamahanga ya BET, byaranzwe n’udushya twinshi tw’abahanzi baririmbye barimo Megan Thee Stallion, GloRilla, Victoria Monet, byumwihariko icyamamare Will Smith wari umaze igihe atajya ku rubyiniro yatunguranye aririmba indirimbo y’Imana.
Abahanzi bakomeye bari bitezweho gutwara ibihembo batahiye ubusa barimo Chris Brown, Drake, Asake, Doja Cat, Muni Long, Offset n’abandi. Abegukanye ibihembo barimo Kendrick Lamar, Beyoncé, Tyla, Nicki Minaj, SZA, Killer Mike n’abandi batunguranye.
Umuhanzi Usher Raymond wahawe igihembo cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka, yanahawe ikindi cyihariwe cya ‘Lifetime Achievement Award’ nk’umuhanzi umaze imyaka irenga 20 mu muziki wanaranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa.