wex24news

Abagororwa bagiye kwifashishwa mu ntambara

Ukraine yafashe icyemezo cyo gufungura abagororwa bakoze ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi kugira ngo bifashishwe mu ntambara ikomeje kubura gica hagati y’iki gihugu n’u Burusiya.

Abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, batangaje ko basuye aho aba bagororwa bari gutorezwa mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Ukraine, basobanurirwa icyo bitezweho.

Ngo babwirwaga bati “Mushobora kuyihagarika, mugatangira ubuzima bushya. Ikintu cy’ingenzi ni ubushake bwanyu kubera ko mugiye kurwanira igihugu cyababyaye. Ntabwo mukwiye gutsindira kuri 50%, ahubwo mukwiye kugeza kuri 100%, yewe na 150%.”

Iki cyemezo kigamije gufasha kuziba icyuho cy’abasirikare barimo abapfiriye muri iyi ntambara, Gusa ntabwo kireba abahamijwe ibyaha byo gusambanya, kwica abantu babiri kuzamura ndetse n’abahamijwe ibyo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Olena Vysotska, Ukraine's deputy minister of justice.

Minisitiri w’Ubutabera wungirije wa Ukraine, Olena Vysotska, yasobanuye ko nyuma yo gusuzuma abagororwa bujuje ibisabwa, ubu hamaze gufungurwa by’agateganyo abagera ku 3000 kandi bamaze kwinjizwa mu gisirikare.

Minisitiri Vysotska yatangaje ko aba bagororwa bahawe imyitozo yo gukoresha intwaro n’ibindi bikoresho by’intambara, yongeraho ko abandi 27.000 nibamara gusuzumwa, bazarekurwa.