wex24news

batewe ishema na Patoranking wubakiye abaturage stade

Patoranking yubakiye Stade ntoya abaturage bo muri Lagos muri Nigeria, bikora ku mutima abiganjemo ibyamamare.

Uyu mugabo asobanura ko aka gace kagize uruhare mu kubaka uwo ari we mbega ari nko ku kitura.

Ati”Imana yampaye umugisha nanjye nahaye umugisha abantu banjye, nayubatse bishingiye ku bumwe n’urukundo rw’abantu banjye ba Ebutte Metta.”

Ibyamamare bitandukanye byiganjemo ibyo mu muziki, byagaragaje ko bikomeje guterwa ishimwe na Patoranking muri abo harimo Yemi Alade bavuzwe mu rukundo.

Abandi ni Juma Jux, Harmonize na Marioo bose bagaragaje ko igikorwa yakoze ari icy’abanyabigwi kandi ari amateka akomeje kubaka.