wex24news

igaruka ry’icyogajuru kizoroshya urujya n’uruza mu isanzure ryasubiswe

Urwego rushinzwe iby’Isanzure muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, NASA, rwatangaje ko icyogajuru cyiswe “Boeing Starliner” cyoherejwe mu Isanzure ku wa 5 Kamena 2024, kitazagaruka ku Isi ku wa 26 Kamena 2024 nk’uko byari biteganyijwe.

Boeing Crew Flight Test astronauts Butch Wilmore, left, and Suni Williams pose for a portrait inside the vestibule between the forward port on the International Space Station's Harmony module and Boeing's Starliner spacecraft

Butch Wilmore na Suni Williams bakorera NASA

Boeing Starliner yagiye itwaye Butch Wilmore na Suni Williams bakorera NASA, mu igerageza rya nyuma ryitezweho kwemeza niba icyo cyogajuru gifite ubushobozi bwo kuzajya gikura abantu ku Isi kikabajyana kuri site ikorerwaho ubushakashatsi mu Isanzure cyangwa kigacyura abariyo.

Nyuma yigeragezwa, Boeing Starliner izahita yemererwa gukora ingendo zihoraho zijya n’iziva mu isanzure, hafi y’Isi cyangwa kuri ISS.

Commercial Crew Program Manager, Steve Stich, speaks during a pre-launch news conference on Boeing's first crewed spacecraft, the Boeing Starliner,...

Steve Stich uyobora ishami ry’ubucuruzi muri NASA, yagize ati “Turafata igihe gihagije kandi dukurukize ibisabwa mu buryo bukwiye. Turashaka ko umwanzuro wacu ushingira ku makuru ahari.”

Bivugwa ko Boeing Starliner yagize ibibazo bibiri bikomeye, bishobora guhungabanya ihaguruka ryayo mu isanzure.

NASA yatangaje ko Boeing Starliner izagaruka muri Nyakanga 2024 ariko yirinda kwemeza umunsi nyirizina.