wex24news

Omborenga yasinyiye Rayon Sports

Kuri iki cyumweru,myugariro w’iburyo Fitina Omborenga wakiniraga APR FC yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.

Fitina Omborenga yari amaze igihe mu biganiro na Rayon Sports nyuma yo gutandukana na APR FC yari amazemo imyaka irindwi kuva mu 2017.