Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije, ryabwiye abaturage bo mu Karere ka Huye ko umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulik, Dr. Frank Habineza natorwa, rizavugurura imitangire y’amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru ‘Pension’, uwiteganyirije akajya yemerererwa kuyasaba guhera ku myaka 55.
Byagarutsweho ubwo iri Shyaka ryakomezaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, kuri uyu 30 Kamena 2024. Riramamaza Dr. Frank Habineza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ndetse n’bakandida 50, bahatanira imyanya mu nteko ishinga amategeko.
Ubusanzwe itegeko ry’Ikigo Gishinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rigenga imitangire ya ‘Pension’, riteganya ko umukozi wateganyirijwe iza bukuru, yemerewe gusaba guhabwa amafaranga y’ikiruhuko cy’iza bukuru guhera ku myaka 60, akayahabwa buri kwezi mu gihe yamaze imyaka nibura 15 ateganyirizwa.
Iri shyaka rigaragaza ko ku myaka 60 iteganywa n’itegeko, uwateganyirijwe aba amaze gusaza na cyane ko icyizere cy’ubuzima mu Rwanda (Life Expectancy), cyigeze ku myaka 70.27, rigasanga uwateganyirijwe nta gihe aba asigaranye cyo kubeshwaho n’ayo mafaranga.
Ishyaka rya Green Party kandi risezeranya abaturage ko niritorwa, rikabona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, hazavugururwa gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, buri munyamuryango akagira uburenganzira bwo kugura imiti muri farumasi zigenga nk’uko abafite ubundi bwishingizi babyemererwa.
Ishyaka Green Party rivuga ko ibi bishoboka, kuko no mu matora y’Abadepite aheruka ryiyamamaje risezeranya abaturage ko ufite ubwisungane mu kwivuza azajya yemererwa kwivuza akimara kwishyura, kandi bikaba byarakozwe kandi risezeranya abaturage kuvugurura gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (School Feeding), abana bakajya bafata ifunguro ryuzuye.
Dr. Frank Habineza ati “Ku ishuri abana bazajya barya indyo yuzuye kandi ihagije, nta byo kurya indyo imwe”.