wex24news

Umuryango we wamusabye kutava mu ihatana na Trump

Umuryango wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden wamusabye kutivana mu bikorwa byo guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu na Donald Trump, nyuma yo kugaragaza intege nke mu kiganiro mpaka cyabaye tariki ya 28 Kamena 2024.

Abagize umuryango wa Biden bagaragaje ko bababajwe n’abateguriye uyu Mukuru w’Igihugu ikiganiro mpaka, kuko ngo ni bo bagize uruhare rukomeye mu kwitwara nabi kwe, gusa ngo nubwo bimeze bityo, ni we ukwiye gukomeza kuyobora Amerika kuko abifitiye ubushobozi.

Bamwe mu bayoboke b’ishyaka ry’aba-Republicains ritavuga rumwe n’ubutegetsi, aba-Democrates ndetse n’abanyamakuru, bagaragaza ko Biden akwiye gusimbuzwa undi mukandida bitewe n’imimenyetso by’intege nke yagaragaje birimo ijwi riri hasi, kwibagirwa no kutarangiza amagambo.