wex24news

Umuti w’amaso wahagaritswe mu Rwanda

Umuti w’amaso wa Tetracycline Hydrochloride Ophtalmic wahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) gikoze ubugenzuzi kigasanga utujuje ubuziranenge.

Image

Iki Kigo kandi kirasaba umuntu wese waba ufite ubwoko bw’uyu muti, guhagarika kuwukoresha, kuva hagitangazwa iri tangazo ryo kuwugaharika ku isoko mu gihe cy’iminsi icumi y’akazi (10) uhereye ku itariki y’iri hagarikwa, raporo igizwe n’imibare y’ingano y’uwo muti baranguye, iyo bagurishije, iyagaruwe ndetse n’ingano yose bazaba bafite igomba kwangizwa.

Image