wex24news

yamenyekanye muri Simba none yerekeje muri Yanga SC

Clatous Chama wari umaze imyaka 5 muri Simba SC yerekeje muri mukeba Yanga Africans, nyuma y’uko yari amaze igihe atandukanye na Simba SC mu minsi mike ishize.

Uyu Munya-Zambia ari mu bakinnyi baheruka gutandukana na Simba ariko ntiyagiye kure kuko yahise yerekeza muri Mukeba bikavugisha benshi.

Biteganyijwe ko iyi kipe y’abaturage itangira kwitegura umwaka mushya w’imikino ku ya 1 Nyakanga 2024.

Biteganyijwe ko Yanga SC izakina umukino wa gicuti na APR FC yo mu Rwanda ndetse na Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo.