wex24news

yasabye anakwa umukunzi we usanzwe ari minisitire

Eddy Kenzo yasabye anakwa umukunzi we, umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ingufu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Uganda,Phiona Nyamutooro.

Eddy Kenzo nawe yemeje ku mbuga nkoranyambaga ze ko ibi birori byabaye.

Yagize ati:“Intambwe ya mbere yarangiye. Nebbi, Masaka n’inshuti tuzagaruka vuba gufata umugeni wacu.”

Urukundo rwa Eddy Kenzo na Minisitiri Nyamutooro rwagiye ahabona muri uyu mwaka bitewe nuko aba bombi bagiye bagaragara cyane mu ruhame bari kumwe ndetse igihe Nyamutooro yarahiriraga inshingano, Kenzo yari yamuherekeje.