Uburusiya bukomeje kugaba ibitero kuri Ukraine, byatumye Perezida Volodymyr Zelensky akomeza gutakambira amahanga ayasaba ubufasha.
Ubufasha yasabye n’ubwo kumuha intwaro zo kurinda ikirere cya Ukraine nyuma y’uko agabweho igitero cya misire cyahitanye abantu barindwi harimwo n’abana babiri.
Iki gitero cy’Uburusiya cyagabwe mu mujyi wa Vilniansk, hafi y’agace ka Zaporizhzhia, gikomeretsa abagera kuri 31, nk’uko abategetsi ba Ukraine babivuga.
Zelensky yanditse kuri Telegram ati: ” turasaba ubufasha buri wese kuko abaturage bakomeje kugabwaho ibitero bikomeye.”
Yongeyeho ko y’uko hariho uburyo bwo kwirinda ibi, harimwo gusenya ibibunda by’Uburusiya birasa ibisasu bya misire, gukoresha ibirwanisho birasa kure hamwe.