wex24news

abamaze kugwa mu myigaragambyo bagera kuri 39

Komisiyo ishinzwe kurengera Uburenganzira bwa Muntu muri Kenya yatangaje ko nibura abantu 39 ari bo bamaze kumenyekana ko baguye mu myigaragambyo imaze igihe ica ibintu muri icyo gihugu.

Kenya protests

Muri ibyo bikorwa byose, abantu 39 nibo babiguyemo nk’uko iyi Komisiyo ibitangaza, umubare uruta cyane abantu 19 bari bemejwe na Polisi ya Kenya.

Mu Kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Ruto yari aherutse kunenga iyi Komisiyo avuga ko ifite amateka yo kubeshya, bityo bigoye kwizera ukuri kw’imibare itangaza, akavuga ko we yizera imibare yatangajwe na Polisi aho kwizera iyatangajwe n’iyi Komisiyo.

Urubyiruko rukomeje kuvuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga rushobora gusubira mu mihanda kwamagana uyu muyobozi, kuko nubwo yakuyeho umushinga wa ’Finance Bill’, ariko atigeze atakiri umuyobozi ukwiriye kubayobora.