wex24news

arashinjwa koherereza amashusho y’urukozasoni abarimo abana

Umugore wa Kanye West, Bianca Censori arashinjwa koherereza amashusho y’urukozasoni abarimo abana batarageza imyaka y’ubukure.

Is Bianca Censori Jewish

Ni ibirego byaturutse kuri bamwe bavuga ko bakoze muri Yeezy, ni ‘Application’ ya “Yeezy Porn” yagombaga kujya ishyirwaho amashusho y’urukozasoni.

 Milo Yiannopoulos wari ukuriye abakozi muri sosiyete ya Yeezy ya Kanye West yarasezeye, nyuma y’imyaka 2 yari amaze ayikoramo. Uyu mugabo yabwiye TMZ ko yafashe umwanzuro wo kuva muri iyi sosiyete kubera ibibazo bijyanye n’abakozi bashya binjijwemo ndetse no kuba yari igiye gufata undi murongo wo kwinjira mu byo gucuruza amashusho y’urukozasoni.

N’ubwo yayisezeyemo yaragaje ko atemeranya n’abatanze ibirego bishinja umugore wa Kanye West, avuga ko nta bana bari mu myaka 14 bakoze muri iyi sosiyete nk’uko byavuzwe mu kirego ndetse ko n’ibivugwa ko hari abakozi bambuwe atari byo na gato kuko ari ibintu yitagaho cyane.